Joshua 20:6 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Uwishe undi ajye yigumira muri uwo mujyi kugeza ubwo azacirwa urubanza n'umuryango, no kugeza ubwo Umutambyi mukuru uzaba ariho icyo gihe apfuye. Ubwo ni bwo azatahuka asubire mu mujyi w'iwabo yavuyemo.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Azatura muri uwo mugi kugeza ubwo azaba yaciriwe urubanza imbere y’umuryango, kugeza kandi ubwo umuherezabitambo uzaba ariho icyo gihe apfuye; ubwo rero umwishi azagaruke iwe, mu mugi yahunze avamo.’»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Nuko azagume muri uwo mudugudu kugeza ubwo azahagarara imbere y'iteraniro gucirwa urubanza na bo, ukageza n'igihe umutambyi mukuru yasanze mu butambyi azapfira, maze gatozi azaherako agaruke iwabo mu rugo rwe mu mudugudu yahunzemo.”