Joshua 20:8 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Iburasirazuba bwa Yorodani, batoranya Beseri mu mirambi y'Abarubeni ahateganye n'ubutayu, na Ramoti y'i Gileyadi mu ntara y'Abagadi, na Golani muri Bashani mu ntara y'Abamanase.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Hakurya ya Yorudani, mu burasirazuba bwa Yeriko, batoranya Beseri, yo mu mirambi y’ubutayu, mu muryango wa Rubeni, Ramoti ya Gilihadi yo mu muryango wa Gadi, na Golani muri Bashani ho mu muryango wa Manase.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Kandi hakurya ya Yorodani iburasirazuba bw'i Yeriko, batoranyayo i Beseri mu butayu bwo mu bitwa h'umuryango w'Abarubeni, n'i Ramoti y'i Galeyadi h'umuryango w'Abagadi, n'i Golani y'i Bashani h'umuryango w'Abamanase.