Joshua 20:9 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Iyo ni yo mijyi batoranyije kugira ngo uwishe undi bimugwiririye abone aho ahungira, yaba Umwisiraheli cyangwa umunyamahanga utuye muri bo. Bityo ye kwicwa n'uhōrera uwishwe, ahubwo acirwe urubanza n'ikoraniro ry'Abisiraheli.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Iyo ni yo migi yashyiriweho Abayisraheli bose n’abasuhuke babarimo, kugira ngo ibe ubuhungiro bw’umuntu uzaba yishe atabishaka; bityo azabashe kurokoka umuhozi w’amaraso, mbere y’uko atungurwa imbere y’ikoraniro.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Iyo ni yo midugudu yakubitiwe Abisirayeli bose n'umunyamahanga wese ubasuhukiyemo, kugira ngo uwishe umuntu wese atabyitumye azahungireyo ye kwicwa n'umuhōzi, kugeza ubwo azahagarara imbere y'iteraniro.