Joshua 21:4 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Amazu y'Abalevi bakomoka kuri Kehati ni yo ya mbere ubufindo bwerekanye. Inzu y'abakomoka ku mutambyi Aroni, yahawe imijyi cumi n'itatu yo mu ntara y'Abayuda n'iy'Abasimeyoni n'iy'Ababenyamini, nk'uko ubufindo bwabyerekanye.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ubufindo bwerekanye amazu ya bene Kehati: nuko mu Balevi igice cya bene Aroni umuherezabitambo bahabwa imigi cumi n’itatu ivuye mu munani w’umuryango wa Yuda, mu wa Simewoni, no mu wa Benyamini.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ubufindo bwerekana imigabane y'amazu y'Abakohati bene Aroni umutambyi bo mu Balewi, bahabwa imidugudu cumi n'itatu ku y'umuryango wa Yuda, no ku y'uwa Simiyoni, no ku y'uwa Benyamini.