Joshua 21:44 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Uhoraho abaha amahoro ku mipaka yose nk'uko yari yarabisezeranyije ba sekuruza. Nta n'umwe mu banzi babo bose wabahangaye, kuko Uhoraho yahaye Abisiraheli kubatsinda.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Uhoraho abaha ikiruhuko ku mpande zose, nk’uko yari yarabisezeraniye abasekuruza babo. Nta n’umwe mu banzi babo washoboye kubananira, Uhoraho abegurira abanzi babo bose.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Uwiteka abaha ihumure impande zose nk'uko yasezeranyije ba sekuruza babo. Nta muntu n'umwe wo mu babisha babo bose wabahagaraye imbere, ahubwo Uwiteka abagabiza ababisha babo bose.