Joshua 22:19 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Niba mwumva ko akarere kanyu gahumanye, nimuze mu gihugu cy'Uhoraho aho Ihema rye riri, muhabwe imigabane hamwe natwe. Ariko mwirinde kwigomeka ku Uhoraho Imana yacu mwubaka urundi rutambiro rutari urwe, kandi natwe mwe kutwigomekaho.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Niba rero musanze igihugu cyanyu cyarahumanye, nimugaruke mu gihugu cy’Uhoraho, ahari Ingoro ye, muhabwe amasambu muri twe, ariko mureke kwigomeka kuri Uhoraho, cyangwa se ngo mutwivumbureho mwubaka urundi rutambiro, iruhande rw’urutambiro rw’Uhoraho, Imana yacu.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Niba igihugu cyanyu ari igihugu cyanduye, nimwambuke muze mu gihugu cy'ubuturo bw'Uwiteka, aho ihema ry'Uwiteka riri muturane natwe, ariko mwe kugomera Uwiteka, natwe mwe kutugomera, ngo mwiyubakire igicaniro kidatunganiye Uwiteka Imana yacu.