Joshua 22:29 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ntibikabeho ko twakwigomeka ku Uhoraho ngo tureke kumuyoboka twubaka urutambiro rwo gutambiraho ibitambo bikongorwa n'umuriro, cyangwa amaturo y'ibinyampeke cyangwa ibindi bitambo. Nta handi twifuza kubitambira, atari ku rutambiro rw'Uhoraho Imana yacu ruri imbere y'Ihema rye.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Hehe n’igitekerezo cyo kwigomeka kuri Uhoraho no kwitandukanya n’Uhoraho uyu munsi, twubaka urutambiro rw’ibitambo bitwikwa, amaturo n’ibindi bitambo, aho kubiturira ku rutambiro rw’Uhoraho, Imana yacu, ruri imbere y’Ingoro ye!»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Barongera baravuga bati “Biragatsindwa ko twagomera Uwiteka uyu munsi, tugateshuka tukareka kuyoborwa na we, tukiyubakira igicaniro cy'ibitambo byoswa, cyangwa icyo guturiraho amaturo y'amafu y'impeke cyangwa n'ibindi bitambo, kitari igicaniro cy'Uwiteka Imana yacu kiri imbere y'ihema ryayo.”