Joshua 22:31 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Finehasi mwene Eleyazari umutambyi arababwira ati: “Noneho tumenye ko mutahemukiye Uhoraho nk'uko twibwiraga. Ntimwashyize Abisiraheli mu kaga ko guhanwa n'Uhoraho, tumenye ko ari kumwe natwe.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nuko Pinehasi, mwene Eleyazari umuherezabitambo, abwira bene Rubeni, bene Gadi na bene Manase, ati «Ubu noneho tumenye ko Uhoraho ari muri twe, ubwo mutahemukiye Uhoraho muri ibyo. Bityo, mukarokora Abayisraheli ikiganza cy’Uhoraho.»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Nuko Finehasi mwene Eleyazari umutambyi, abwira Abarubeni n'Abagadi n'Abamanase ati “Noneho uyu munsi tumenye yuko Uwiteka ari hagati muri twe, kuko mutacumuye ku Uwiteka mutyo. None mukikije Abisirayeli amaboko y'Uwiteka.”