Joshua 22:5 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Icyakora muzitondere amabwiriza n'amategeko Musa umugaragu w'Uhoraho yabahaye. Mujye mukunda Uhoraho Imana yanyu mugenze uko ashaka, mukurikize amabwiriza ye, mubane na we akaramata kandi mumukorere n'umutima wanyu wose n'ubushobozi bwanyu bwose.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Gusa, mwitondere gukurikiza amategeko n’amabwiriza ya Musa, umugaragu w’Uhoraho, Imana yanyu: mukunde Uhoraho, Imana yanyu, mugendere mu nzira ze, mwite ku mategeko ye, mumwizirikeho, mumukorere n’umutima wanyu wose n’amagara yanyu yose.»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Icyakora mujye mugira umwete wo kwitondera amategeko, n'ibyo Mose umugaragu w'Uwiteka yabategetse ati ‘Nimukunde Uwiteka Imana yanyu, mugende mu nzira ibayoboye zose, mwitondere amategeko mwomatane na we, mukoreshereze Uwiteka Imana yanyu imitima yanyu yose n'ubugingo bwanyu bwose.’ ”