Joshua 22:7 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
avuga ati: “Nimwisubirire iwanyu, mujyane n'ubukungu bwinshi bwose mwaronse, ari amatungo, ari ifeza n'izahabu, ari umuringa n'icyuma, ari n'imyambaro myinshi cyane. Iyo minyago muzayigabane n'abo mu miryango yanyu.” (Igice kimwe cy'umuryango wa Manase, Musa yari yaragihaye umugabane i Bashani mu burasirazuba bwa Yorodani, naho ikindi gice Yozuwe yaragihaye umugabane, hamwe na bene wabo bari mu burengerazuba bwa Yorodani.)
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Musa yari yarahaye kimwe cya kabiri cy’umuryango wa Manase umugabane muri Bashani, naho ikindi kimwe cya kabiri cyabo, Yozuwe abaha umugabane wundi mu bavandimwe babo, hakuno ya Yorudani, mu burengerazuba. Igihe Yozuwe yaboherezaga iwabo, na bo yabahaye umugisha.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Nuko igice kimwe cy'umuryango wa Manase, Mose yabahaye gakondo yabo i Bashani, ariko ikindi gice Yosuwa ni we wabahaye gakondo muri bene wabo hakuno ya Yorodani, iburengerazuba. Ariko Yosuwa akibasezerera ngo basubire mu mahema yabo, abaha umugisha na bo.