Joshua 23:13 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Naho ubundi Uhoraho ntiyakomeza kumenesha abo banyamahanga mu gihugu cyanyu bazababera nk'umutego cyangwa nk'ikiboko ku mugongo, cyangwa nk'igitotsi mu jisho, kugeza igihe muzashirira muri iki gihugu cyiza Uhoraho Imana yanyu yabahaye.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
mumenye neza ko Uhoraho, Imana yacu, atazakomeza kubimura imbere yanyu, ahubwo ayo mahanga azababera nk’urushundura n’umutego, cyangwa se nk’ikiboko kibakubita mu mbavu, n’amahwa abamena amaso, kugeza ubwo muzashira kuri ubu butaka bwiza mwahawe n’Uhoraho, Imana yanyu.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
mumenye mudashidikanya yuko Uwiteka Imana yanyu itazongera kwirukana ayo mahanga buheriheri, ahubwo bazababera umutego n'ikigoyi, bazabamerera nk'inkoni zitimbura mu mbavu n'amahwa ahanda mu maso, kugeza ubwo muzarimburwa mugashira muri iki gihugu cyiza Uwiteka Imana yanyu yabahaye.