Joshua 23:14 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
“Dore jyewe ngiye kwigendera, ariko mwe muzi neza mudashidikanya ko ibyiza byose Uhoraho Imana yanyu yabasezeranyije yabisohoje, nta na kimwe atasohoje.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Dore ubu ndigendeye nk’uko ibintu byose byo ku isi bishira, ariko mwe, mumenye n’umutima wanyu wose n’amagara yanyu yose, ko nta kantu na kamwe katujujwe mu masezerano yose meza Uhoraho, Imana yanyu, yabagiriye.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
“Dore ubu ngiye kugenda nk'uko abandi bose bagenda, kandi muzi neza mu mitima yanyu yose no mu bugingo bwanyu bwose, yuko nta kintu na kimwe cyabuze mu byiza byose Uwiteka Imana yanyu yabasezeranyije, byose byabasohoyeho nta kintu na kimwe muri ibyo cyabuze.