Joshua 23:15 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
None rero nk'uko yasohoje ibyo byiza byose, ni na ko azasohoza n'ibibi byose yababwiye kugeza ubwo azabatsemba muri iki gihugu cyiza,
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nuko rero, nk’uko amagambo yose y’akataraboneka Uhoraho, Imana yanyu, yababwiye yakurikijwe, ni na ko Uhoraho azakurikiza amagambo ye mabi yose, kugeza ubwo muzaba mwashize kuri ubu butaka bwiza, Uhoraho, Imana yanyu, yabahaye.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Nk'uko ibyiza byose Uwiteka Imana yanyu yababwiye byasohoye, ni ko Uwiteka azabasohozaho ibyago byose, kugeza aho azabarimburira mugashira muri iki gihugu cyiza Uwiteka Imana yanyu yabahaye.