Joshua 23:6 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Muzabe intwari cyane, kandi muzitondere ibyanditswe byose mu gitabo cy'Amategeko ya Musa mudateshuka.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Murakomere rero kandi mwitondere gukurikiza ibyanditswe byose mu gitabo cy’Itegeko rya Musa, nta guteshuka ngo muce iburyo cyangwa ibumoso.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Nuko mube intwari cyane, mubone kwitondera no gusohoza ibyanditswe mu gitabo cy'amategeko ya Mose byose, kugira ngo mutazayateshuka muciye iburyo cyangwa ibumoso.