Joshua 24:14 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nuko Yozuwe arakomeza ati: “None rero nimwubahe Uhoraho, mumuyoboke mutaryarya kandi mubikuye ku mutima. Nimwamagane ibigirwamana ba sokuruza basengaga bakiri hakurya ya Efurati n'ibyo basengaga mu Misiri, maze muyoboke Uhoraho.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ubu rero, nimutinye kandi mukorere Uhoraho mu butabera n’ubudahemuka. Nimwigizeyo ibigirwamana ba so bayobotse hakurya y’Uruzi no mu Misiri, maze mukorere Uhoraho.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
“Nuko noneho mwubahe Uwiteka mumukorere mu by'ukuri mutaryarya, kandi mukureho za mana ba sogokuruza banyu bakoreraga hakurya ya rwa ruzi no muri Egiputa, mujye mukorera Uwiteka.