Joshua 24:15 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ariko niba mudashaka kumuyoboka, mwihitiremo ibigirwamana muzayoboka, mbese nk'ibyo ba sokuruza basengaga bakiri hakurya ya Efurati, cyangwa iby'Abamori mwazunguye. Icyakora jyewe n'urugo rwanjye tuzayoboka Uhoraho.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ariko niba gukorera Uhoraho bitabashimishije, uyu munsi muhitemo uwo mushaka gukorera: byaba ibigirwamana ba so bayobotse bakiri hakurya y’Uruzi cyangwa se iby’Abahemori mubereye mu gihugu. Naho jye n’inzu yanjye tuzakorera Uhoraho.»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
“Kandi niba mutekereza ko ari bibi gukorera Uwiteka, uyu munsi nimwitoranyirize uwo muzakorera, niba ari izo mana ba sogokuruza bakoreraga zo hakurya ya rwa ruzi, cyangwa imana z'Abamori bene iki gihugu murimo, ariko jye n'inzu yanjye tuzakorera Uwiteka.”