Joshua 24:17 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Koko Uhoraho Imana yacu ni we watuvanye mu Misiri, aho twebwe na ba sogokuruza twari inkoreragahato, twiboneye n'ibitangaza bikomeye yakoze. Ni we waturindiye mu rugendo rwose twakoze no mu mahanga yose twanyuzemo.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Uhoraho ni We Mana yacu, We watuvanye mu Misiri twe n’ababyeyi bacu, akatuvana mu nzu y’ubucakara, agakorera ibyo bimenyetso bikomeye mu maso yacu. Yaturwanyeho mu rugendo rurerure twakoze no mu mahanga yose twagiye tunyuramo.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
kuko Uwiteka Imana yacu ari yo yadukuranye muri Egiputa na ba sogokuruza, ikatuvana mu nzu y'uburetwa kandi igakora ibimenyetso bikomeye mu maso yacu, ikaturinda mu nzira yose no mu mahanga yose twanyuzemo.