Joshua 24:19 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nuko Yozuwe abwira Abisiraheli ati: “Ntabwo mushobora kuyoboka Uhoraho mumubangikanyije n'ibigirwamana. Ni Imana nziranenge kandi ifuha. Ntabwo izihanganira ubwigomeke bwanyu n'ibicumuro byanyu, izabahinduka ibagirire nabi maze ibatsembe, kandi yari yarabagiriye iyo neza yose.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Yozuwe abwira rubanda ati «Nta bwo muzashobora gukorera Uhoraho kandi ari Imana y’Intungane, n’Imana ifuha itazihanganira ubwigomeke bwanyu n’ibyaha byanyu.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Yosuwa abwira abantu ati “Ku bwanyu ntimubasha gukorera Uwiteka kuko ari Imana yera, ifuha, ntiyemere kubabarira ibicumuro byanyu n'ibyaha byanyu.