Joshua 24:2 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nuko Yozuwe abwira Abisiraheli bose ati: “Uhoraho Imana yanyu aravuze ati: ‘Kera mu gihe cya Tera se wa Aburahamu na Nahori, ba sokuruza bari batuye hakurya y'uruzi rwa Efurati basengaga ibigirwamana.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Yozuwe abwira rubanda rwose, ati «Dore uko Uhoraho, Imana ya Israheli avuga: Abakurambere banyu, Tera, se wa Abrahamu na Nahori, kera bari batuye hakurya y’Uruzi, kandi basengaga ibigirwamana.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Maze Yosuwa abwira abantu bose ati “Uwiteka Imana ya Isirayeli ivuze iti ‘Kera ba sogokuruza babaga hakurya ya rwa ruzi, ndetse Tera se wa Aburahamu, se wa Nahori, bakoreraga izindi mana.