Joshua 24:32 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nuko amagufwa ya Yozefu Abisiraheli bari barakuye mu Misiri, bayahamba i Shekemu mu isambu Yakobo yari yaraguze na bene Hamori se wa Shekemu, ibikoroto ijana by'ifeza. Ayo magufwa aguma mu mugabane w'abakomoka kuri Yozefu.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Naho amagufa ya Yozefu Abayisraheli bari bavanye mu Misiri, bayahamba i Sikemu mu gisate cy’umurima Yakobo yari yaraguze feza ijana n’abahungu ba Hamori, umukuru wa Sikemu; uwo murima wari mu munani wa bene Yozefu.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Kandi Abisirayeli bari barazanye amagufwa ya Yosefu bayakuye muri Egiputa, nuko bayahamba i Shekemu mu gikingi Yakobo yaguze na bene Hamori se wa Shekemu ibice by'ifeza ijana. Ayo magufwa aguma muri gakondo ya bene Yosefu.