Joshua 24:4 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Izaki na we abyara Yakobo na Ezawu. Ezawu namuhaye gutura mu misozi ya Seyiri, naho Yakobo n'urubyaro rwe basuhukira mu Misiri.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Izaki muha Yakobo na Ezawu, kandi Ezawu mugabira umusozi wa Seyiri. Ariko Yakobo n’abahungu be baramanuka bajya mu Misiri.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Maze Isaka muha Yakobo na Esawu, Esawu muha umusozi wa Seyiri ngo atureyo, ariko Yakobo n'urubyaro rwe baramanuka bajya muri Egiputa.