Joshua 24:7 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nuko Abisiraheli barantakambira, maze nshyira umwijima hagati yabo n'Abanyamisiri. Narengeje amazi y'inyanja ku Banyamisiri, bararohama Abisiraheli babibona. Nyuma y'ibyo mumara imyaka myinshi mu butayu.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nuko ba so batakira Uhoraho, maze acisha igihu hagati yanyu n’Abanyamisiri, inyanja ayigarura ku Banyamisiri, bose bararohama. Mwiboneye ubwanyu ibyo nakoreye mu Misiri, hanyuma mugeze mu butayu muhamara igihe kirekire.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Maze batakira Uwiteka ashyira umwijima hagati yanyu n'Abanyegiputa, Uwiteka abateranyirizaho amazi y'inyanja arabarengera. Kandi amaso yanyu yabonye ibyo nakoze muri Egiputa, maze mumara iminsi myinshi mu butayu.