Joshua 3:16 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
uruzi rucikamo kabiri. Amazi ya ruguru yigomerera ahateganye n'umujyi witwa Adamu hafi ya Saritani, kure cyane y'aho bari bari, ntiyakomeza gutemba ngo ajye mu kiyaga cya Araba, ari cyo Kiyaga cy'Umunyu. Uko ni ko Abisiraheli bashoboye kwambuka Yorodani ahateganye n'i Yeriko.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
ako kanya amazi yamanukaga ava mu masoko arahagarara, maze yibumbira hamwe icyarimwe kure cyane ahitwa Adama, umugi uri hafi ya Saritani, naho amazi yamanukaga ajya mu nyanja ya Araba, ari yo nyanja y’Umunyu, arakama rwose, maze imbaga yambukira ahateganye na Yeriko.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
amazi yo haruguru arahagarara yikubira ku mudugudu witwa Adamu hateganye n'i Saretani, kure y'aho bashakaga kwambukira, kandi ayo hepfo atembera mu nyanja yitwa Araba, ari yo Nyanja y'Umunyu, arashira. Nuko abantu barambuka baboneza i Yeriko.