Joshua 3:4 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
kugira ngo mumenye aho munyura, kuko mutigeze muca muri iyo nzira. Icyakora ntimuzasatire Isanduku, mujye muyigendera kure nko mu ntera ya kilometero imwe.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
bityo muzamenye inzira mugomba kunyura, kuko iyo nzira nta bundi mwari mwayinyura. Ariko hagati yanyu na bwo, hajye hasigara intera ireshya n’imikono ibihumbi bibiri; ntimukabwegere.»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ariko hagati yanyu na yo hazaba intera y'imikono ibihumbi bibiri. Ntimuzayegere kugira ngo mumenye inzira mukwiriye gucamo, kuko ari nta bundi mwigeze guca muri iyi nzira.”