Joshua 4:10 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Abatambyi bahetse Isanduku bakomeje guhagarara muri Yorodani, kugeza ubwo ibyo Uhoraho yari yategetse Yozuwe byose bisohozwa. Yozuwe yategekaga Abisiraheli nk'uko Musa yari yarabimubwiye. Abantu bambuka vuba vuba,
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Abaherezabitambo bahetse Ubushyinguro baguma muri Yorudani rwagati, kugeza ubwo huzuzwa ibyo Uhoraho yari yategetse Yozuwe kubwira rubanda byose, nk’uko Musa yari yarabitegetse Yozuwe. Nuko imbaga yihutira kwambuka.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Nuko abatambyi bahetse isanduku bahagarara muri Yorodani hagati, kugeza igihe ibyo Uwiteka yategetse Yosuwa kubwira abantu byarangiriye nk'uko Mose yari yategetse Yosuwa byose. Nuko abantu barihuta barambuka.