Joshua 4:14 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Uwo munsi Uhoraho ahesha Yozuwe ikuzo mu Bisiraheli, maze igihe cyose yabayeho bamwubaha nk'uko bubahaga Musa.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Uwo munsi Uhoraho yubahiriza Yozuwe mu maso y’Abayisraheli bose, nuko bamutinya batyo nk’uko batinyaga Musa mu buzima bwe bwose.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Uwo munsi Uwiteka akuza Yosuwa mu maso y'Abisirayeli bose, baramwubaha nk'uko bubahaga Mose iminsi yose yamaze akiriho.