Joshua 4:8 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nuko ba bagabo batoranyijwe babigenza nk'uko Yozuwe yababwiye, bajya muri Yorodani bakuramo amabuye cumi n'abiri ahwanye n'imiryango y'Abisiraheli. Bayajyana aho bari burare, nk'uko Uhoraho yari yabitegetse Yozuwe.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nuko Abayisraheli bagenza uko Yozuwe yabategetse: batora amabuye cumi n’abiri yo muri Yorudani rwagati, nk’uko Uhoraho yari yabibwiye Yozuwe, bakurikije umubare w’imiryango y’Abayisraheli, maze barayajyana bayageza ku ngando baba ari ho bayashyira.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Nuko Abisirayeli bakora nk'uko Yosuwa yabategetse, batora amabuye cumi n'abiri muri Yorodani hagati nk'uko Uwiteka yategetse Yosuwa, bakurikije umubare w'imiryango y'Abisirayeli uko ungana, barayambukana bayageza aho bagiye kugandika bayaturaho.