Joshua 5:1 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Abami bose b'Abamori batuye iburengerazuba bwa Yorodani, n'abami bose b'Abanyakanāni batuye hafi y'Inyanja ya Mediterane, bumva uko Uhoraho yakamije amazi ya Yorodani ngo Abisiraheli bashobore kwambuka. Nuko bakuka umutima, batinya Abisiraheli cyane.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Abami bose b’Abahemori rero bo hakurya ya Yorudani mu burengerazuba, n’abami bose b’Abakanahani bateganye n’inyanja, baza kumenya ko Uhoraho yumukije amazi ya Yorudani imbere y’Abayisraheli, kugeza ubwo bambutse; nuko bacika intege, bananirwa guhumeka imbere y’Abayisraheli.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Nuko abami bose b'Abamori bari hakuno ya Yorodani mu ruhande rw'iburengerazuba, n'abami b'Abanyakanāni bari ku nyanja, bumvise uko Uwiteka yagabanirije amazi ya Yorodani imbere y'Abisirayeli kugeza aho bambukiye, imitima yabo ishya ubwoba, bacika intege ku bw'Abisirayeli.