Joshua 5:6 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Abisiraheli bari baramaze imyaka mirongo ine mu butayu. Muri icyo gihe, abagabo bose bari mu kigero cyo kujya ku rugamba ubwo bavaga mu Misiri, bari barapfuye kubera ko batumviye Uhoraho. Uhoraho yari yarabarahiye ko batazagera mu gihugu yasezeranyije ba sekuruza ko azaduha, ni igihugu gitemba amata n'ubuki.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Koko rero, Abayisraheli bagenze imyaka mirongo ine mu butayu, kugeza ubwo ingabo zose zavuye mu Misiri zishira. Bari baranze kumvira ijambo ry’Uhoraho, bituma Uhoraho abarahirira kutazabereka igihugu yari yarasezeraniye ba sekuru babo ko azaduha, igihugu gitemba amata n’ubuki.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
kuko Abisirayeli bazerereye imyaka mirongo ine mu butayu, kugeza igihe ingabo zose z'ubwoko bwabo zavuye mu Egiputa zashiriye, kuko batumviye Uwiteka. Uwiteka yari yarabarahiye ko atazemera ko bareba igihugu Uwiteka yasezeraniye ba sekuruza babo kukibaha, ari cyo gihugu cy'amata n'ubuki.