Joshua 6:10 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Yozuwe yari yategetse ingabo kudasakuza no kutagira icyo zivuga no kugenda bucece, kugeza ubwo azazibwirira kuvuza urwamo.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Yozuwe yari yahaye rubanda iri tegeko, agira ati «Ntimuzasakuze, ijwi ryanyu ntirizumvikane, kandi ntihazagire n’ijambo na rimwe risohoka mu kanwa kanyu, kugeza umunsi nzababwira nti ’Muvuze urwamo!’; ubwo ni ho muzavuza urwamo.»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Yosuwa ategeka abantu arababwira ati “Ntimuzasakuze cyane ngo ijwi ryanyu ryumvikane, ntihakagire ijambo riva mu kanwa kanyu kugeza umunsi nzababwirira nti ‘Nimurangurure amajwi’, muzahereko muvuge.”