Joshua 6:22 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Yozuwe abwira ba batasi babiri ati: “Nimujye kwa wa mugore w'indaya, mumusohore we n'umuryango we wose nk'uko mwabimurahiye.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Yozuwe abwira ba bagabo babiri batase igihugu, ati «Nimwinjire mu nzu ya ya ndaya, maze mukuremo uwo mugore n’ibye byose, nk’uko mwabimurahiye.»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Maze Yosuwa abwira ba bagabo babiri batataga igihugu ati “Nimwinjire mu nzu ya maraya uwo, musohore uwo mugore n'ibyo afite byose nk'uko mwamurahiye.”