Joshua 6:25 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ariko Yozuwe yarokoye ya ndaya Rahabu na bene wabo bose n'abo mu rugo rwe bose, kubera ko yari yarahishe abatasi Yozuwe yari yarohereje gutata Yeriko. Nuko atura mu Bisiraheli, ndetse n'abamukomokaho baracyahatuye.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Yozuwe akiza atyo Rahabu w’indaya, n’umuryango we, n’ibye byose; kuko yahishe intumwa Yozuwe yari yohereje gutata Yeriko. Uwo mugore yabaye mu Bayisraheli, n’abamukomokaho bakomeje gutura muri bo kugeza na n’ubu.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Nuko Yosuwa arokora maraya uwo Rahabu n'inzu ya se n'ibyo yari afite byose, aba mu Bisirayeli na bugingo n'ubu kuko yahishe za ntumwa Yosuwa yatumaga gutata i Yeriko.