Joshua 6:5 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nimwumva bayavugije mu ijwi rikuruye, ingabo zose zizakome urwamo. Inkuta zizengurutse umujyi zizahita ziritagurika maze ingabo zose zigabe igitero, buri wese yinjirire aho azaba ari.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ihembe rya rugeyo nirivuga — mukumva ihembe riranguruye ijwi —, rubanda rwose ruzavuze urwamo rwinshi cyane, urukuta rw’umugi ruzaherako rwiture hasi, maze rubanda burire buri muntu aboneje imbere ye.»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Amahembe navuga cyane mukumva amajwi yayo, abantu bose bazavugire icyarimwe baranguruye amajwi yabo, inkike z'amabuye zigose umudugudu zizaherako ziriduke, abantu bose bazurire, umuntu wese imbere ye.”