Joshua 7:1 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Abisiraheli babujijwe gusahura iby'i Yeriko kuko byeguriwe burundu Uhoraho, ariko si ko byagenze. Umuntu wo mu muryango wa Yuda witwa Akani mwene Karumi mwene Zabudi mwene Zera, yaracumuye asahura ku bintu byabuzanyijwe, bituma Uhoraho arakarira Abisiraheli.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Abayisraheli bakora ikosa ryo kurenga ku muziro: Akani mwene Karumi, wa Zabudi, wa Zerahi wo mu muryango wa Yuda, atwara ku byaziririjwe, maze uburakari bw’Uhoraho bugurumanira Abayisraheli.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ariko Abisirayeli baracumura kuko benze ku byashinganywe: Akani mwene Karumi mwene Zabudi mwene Zera wo mu muryango wa Yuda, ni we wari wenze ku byashinganywe, Uwiteka arakarira Abisirayeli uburakari bwaka nk'umuriro.