Joshua 7:13 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
None genda ubwire abantu uti: ‘Nimwitunganye kugira ngo ejo muzabe mwiteguye, kuko Uhoraho Imana y'Abisiraheli yavuze ko muri mwe hari uwatwaye ibintu byamweguriwe burundu. Ntimuzashobora gutsinda abanzi banyu igihe muzaba mutarabitsemba.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Haguruka, utagatifuze rubanda, ubabwire uti ’Nimwitagatifuze kubera umunsi w’ejo, kuko Uhoraho, Imana ya Israheli avuze atya: hari ikizira kiri muri wowe, Israheli; nta bwo uzashobora guhangana n’abanzi bawe, kugeza ubwo uzaba wikijije ikizira kikurimo’.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Byuka wejeshe abantu uti ‘Mwiyereze umunsi w'ejo kuko Uwiteka Imana y'Abisirayeli ivuze iti: Muri mwe hariho uwenze ku byashinganywe, Bisirayeli mwe? Ntimukibasha guhagarara imbere y'ababisha banyu, keretse mugaruye ibyari byashinganywe biri muri mwe.