Joshua 7:14 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ejo mu gitondo muzaze buri muryango ukwawo, umuryango Uhoraho azerekana uzaze buri nzu ukwayo, inzu azerekana izaze buri rugo ukwarwo, abantu bo mu rugo azerekana na bo bazaze umwe umwe.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Muzakorane ejo mu gitondo, umuryango ukwawo undi ukwawo. Umuryango Uhoraho azerekana uzakoranyirizwe hamwe, inzu ukwayo indi ukwayo. Inzu na yo Uhoraho azaba yerekanye, abantu bo muri urwo rugo bazaze, umwe umwe.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Mu gitondo muzaterane uko imiryango yanyu iri, nuko umuryango Uwiteka azarobanura uzaterane uko amazu yawo ari, maze inzu Uwiteka azarobanura izaterane uko imbyaro zayo ziri, kandi urubyaro Uwiteka azarobanura ruzaterane hazajye haza umuntu umwe umwe.