Joshua 7:16 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Bukeye Yozuwe arazinduka, ahamagara buri muryango w'Abisiraheli ukwawo, maze umuryango wa Yuda uba ari wo werekanwa.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Yozuwe abyuka mu gitondo cya kare, maze akoranya Israheli, umuryango ukwawo, undi ukwawo; umuryango wa Yuda uba ari wo ubonekaho ikimenyetso.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Yosuwa azinduka mu gitondo kare, ahamagaza Abisirayeli n'imiryango yabo uko iri, umuryango wa Yuda uratoranywa.