Joshua 7:21 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
i Yeriko nahabonye umwambaro mwiza wo muri Babiloniya, n'ibiro bibiri by'ifeza na garamu magana atanu by'izahabu. Narabyifuje ndabitwara mbitaba mu ihema, ifeza ni zo ziri hasi.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
mu minyago nabonyemo igishura cy’i Shineyari cyiza bitangaje, amasikeli magana abiri ya feza, n’akabumbe ka zahabu gapima amasikeli mirongo itanu, narabikunze maze ndabitwara. Dore nabibitse hariya mu gitaka mu ihema ryanjye rwagati, kandi feza ni yo iri hasi.»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
nabonye mu minyago umwambaro mwiza wa Shinari, na shekeli z'ifeza magana abiri, n'umuhimba w'izahabu w'igipimo cya shekeli mirongo itatu, ndabyifuza mperako ndabyenda mbihisha mu gitaka, biri mu ihema ryanjye hagati, n'ifeza iri munsi yabyo.”