Joshua 7:24 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Yozuwe n'Abisiraheli bose bafata Akani ukomoka kuri Zera, bafata n'abahungu be n'abakobwa be babajyana mu gikombe cya Akori, hamwe na za feza na wa mwambaro na za zahabu, n'inka ze n'intama ze n'ihene ze n'indogobe ze, n'ihema rye n'ibintu byose yari atunze.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Yozuwe azana Akani mwene Zerahi, hamwe na feza, igishura, n’akabumbe ka zahabu, abahungu be n’abakobwa be, impfizi ye, indogobe ye n’amatungo ye magufi, ihema rye, mbese ibye byose. Israheli yose yari yakoranye, maze bamujyana we n’ibye byose mu kabande ka Akori.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Yosuwa n'Abisirayeli bose bafata Akani mwene Zera, benda ifeza n'umwambaro n'umuhimba w'izahabu, n'abana be, abahungu n'abakobwa, n'inka ze n'indogobe ze n'intama ze, n'ihema rye n'ibyo yari afite byose babijyana mu gikombe cyitwa Akori.