Joshua 7:26 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
kugeza ubwo bahakoze ikirundo kinini cy'amabuye, kikiriho na n'ubu. Nyuma y'ibyo uburakari bw'Uhoraho burashira. Kubera ibyo byago, aho hantu hitwa igikombe cya Akori.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Bamugerekaho ikirundo kinini cy’amabuye, na n’ubu kiracyariho. Noneho rero, Uhoraho ashira bwa burakari bwe bwagurumanaga, bituma aho hantu bahita kugeza na n’ubu «umubande wa Akori ».
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Birangiye bamurundaho ikirundo kinini cy'amabuye, kiracyariho n'ubu.Nuko Uwiteka arīgarura, areka uburakari bwe bukaze. Nuko izina ry'icyo gikombe ni Akori na bugingo n'ubu.