Joshua 8:1 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Uhoraho abwira Yozuwe ati: “Witinya kandi wicika intege. Hagurukana n'ingabo zawe zose mutere umujyi wa Ayi, nzawubagabiza kimwe n'umwami wawo n'ingabo ze n'ako karere kose.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Uhoraho abwira Yozuwe ati «Humura witinya! Jyana na rubanda rwose rushobora kurwana; uhaguruke utere Hayi. Itegereze, umwami wa Hayi n’ingabo ze, umugi we n’igihugu cye, ndabikweguriye.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Uwiteka abwira Yosuwa ati “Ntutinye kandi ntukuke umutima. Jyana ingabo zose uhaguruke utere kuri Ayi, umenye ko nshyize umwami waho n'abantu be n'umudugudu we n'igihugu cye mu maboko yawe.