Joshua 8:10 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Bukeye arazinduka akoranya ingabo ze, maze we n'abakuru b'Abisiraheli barangaza imbere y'ingabo, bazamuka bagana ku mujyi wa Ayi.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Bukeye Yozuwe abyuka mu gitondo cya kare, yitegereza imbaga, noneho abona kuzamuka atera Hayi. Yari aherekejwe n’abakuru ba Israheli, barangaje imbere ya rubanda.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Mu gitondo kare Yosuwa arazinduka ateranya abantu, azamukana n'abakuru b'Abisirayeli abarangaje imbere, bajya kuri Ayi.