Joshua 8:14 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Mu gitondo kare umwami wa Ayi ababonye, yihutira gusohoka mu mujyi ari kumwe n'ingabo ze zose, kugira ngo barwanyirize Abisiraheli ahateganye n'ikibaya cya Yorodani. Umwami wa Ayi ntiyari azi ko hari abandi Bisiraheli būbikiriye inyuma y'umujyi.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Umwami wa Hayi akibibona, we n’ingabo ze, bahaguruka n,ingoga, basohoka mu mugi baza kurwana na Israheli. Bahagarara ahantu hateganye na Araba, ariko ntiyari azi ko hari ibico by’abantu bamuteze, bihishe inyuma y’umugi.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Nuko umwami wa Ayi abibonye, abo mu mudugudu bazinduka bihuta basanganira Abisirayeli, bose bajyana n'umwami wabo kubarwaniriza ahategetswe iruhande rw'ikibaya, ariko ntiyamenya ko hari abamuciriye igico inyuma y'umudugudu.