Joshua 8:16 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ingabo zose za Ayi zihabwa itegeko ryo kwirukana Abisiraheli. Bityo Yozuwe arazoshyoshya zigera kure y'umujyi.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Abari mu mugi bose barasohoka, barabakurikirana, babaha induru. Bakurikira Yozuwe, maze bagera kure y’umugi.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Bateranya aba Ayi bose ngo bakurikire Yosuwa, nuko baramukurikira ariko barashukashukwa ngo bave mu mudugudu.