Joshua 8:29 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Amanika umwami wa Ayi ku giti, umurambo we urahirirwa kugeza nimugoroba. Igihe izuba rirenga, Yozuwe ategeka ko bawumanura bakawujugunya imbere y'irembo ry'umujyi, bakawurundaho ikirundo kinini cy'amabuye kikiriho na n'ubu.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Naho umwami wa Hayi, Yozuwe amumanika ku giti kugeza nimugoroba, maze izuba rirenze ategeka ko bamanura umurambo ku giti: bawujugunya inyuma y’amarembo y’umugi, maze bawugerekaho ikirundo cy’amabuye kikiriho na n’ubu.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Umwami wa Ayi we amumanika ku giti kugeza nimugoroba, izuba rigiye kurenga Yosuwa ategeka abantu ngo bamanure intumbi ye bayijugunye imbere y'irembo ry'umudugudu, bayirundaho amabuye bayagira ikirundo kinini, kiracyariho na bugingo n'ubu.