Joshua 9:13 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nimwirebere kandi n'izi mpago z'impu! Ubwo twazuzuzaga divayi zari zikiri nshya, none dore zaracikaguritse! Imyambaro yacu n'inkweto zacu na byo ni imishire kubera urugendo rurerure twakoze.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Izi mpago z’impu zirimo divayi twayishyizemo ari nshya, none dore zirashaje; imyambaro yacu n’inkweto zacu dore byashajishijwe n’urugendo rurerure.»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
kandi n'izi mvumba twazujuje vino zikiri nshya none dore ziratobaguritse, imyambaro n'inkweto bidusaziyeho ku bw'urugendo rurerure cyane.”