Joshua 9:15 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Yozuwe agirana na bo amasezerano y'amahoro, anabasezeranya kutazabica. Abayobozi b'ikoraniro ry'Abisiraheli na bo babyemeza bakoresheje indahiro.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nuko Yozuwe agirana na bo isezerano, abaha amahoro kugira ngo barokoke; abakuru b’umuryango na bo barabirahirira.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Nuko Yosuwa asezerana na bo isezerano ry'amahoro no kutazabica, n'abatware b'iteraniro barabarahira.