Jude 1:16 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Abo bantu bahora bijujuta kandi binuba, bagengwa n'irari ryabo. Bahora mu magambo y'ubwirasi, kandi bakaryoshyaryoshya abo bashakaho inyungu.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ni abo ngaba rero! Ni abantu bijimye, bahora bijujuta; bakabaho bakurikije irari ryabo bwite, bakavuga amagambo y’ubwirasi kandi bagacacura abantu babigirira gusa kuronka inyungu yabo.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Abo ni abitotomba n'ababubura bagenda bakurikiza irari ryabo, akanwa kabo kavuga amagambo atumbyemo agasuzuguro, bubahira abantu kubakuraho indamu.