Jude 1:5 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nubwo ibyo byose mubizi, ndashaka kubibutsa ko Nyagasani yarokoye Abisiraheli akabavana mu Misiri, ariko hanyuma agatsemba abatamwemeraga.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
N’ubwo rero muzi byose ku buryobudasubirwaho, ndashaka kubibutsa ko Uhoraho amaze kugobotora umuryango we mu gihugu cya Misiri, yatsembye abari banze kwemera.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ndashaka kubibutsa, nubwo byose hari ubundi mwigeze kubimenya, yuko Umwami Imana imaze gukirisha ubwoko bw'Abisirayeli kubakura mu gihugu cya Egiputa, hanyuma irimbura abatizeye.