Jude 1:8 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Na ba bandi ni ko babigenza: bagira inzozi zituma bangiza imibiri yabo, bagasuzugura ubutegetsi ubwo ari bwo bwose, ndetse bagatuka ibyitwa Ibinyakuzo byo mu ijuru.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ni kuri ubwo buryo abo bantu na bo, mu busazi bwabo, bahindanya umubiri wabo, bagasuzugura Ubutegetsi bw’Imana kandi bagatuka Abakujijwe.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Uko ni ko na ba bandi b'abarosi bonona imibiri yabo, bagasuzugura gutegekwa bagatuka abanyacyubahiro.